ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga

Ragira abana b’intama banjye.​—Yoh. 21:16.

Petero yagiriye abasaza bagenzi be inama igira iti: “Muragire umukumbi w’Imana” (1 Pet. 5:1-4). Niba uri umusaza w’itorero, tuzi ko ukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi ko wifuza kubitaho. Icyakora hari igihe uba wumva uhuze cyangwa unaniwe cyane ku buryo wumva utabona umwanya wo kwita ku bagize itorero. None se wakora iki? Jya ubibwira Yehova. Petero yaravuze ati: “Umuntu nagira icyo akora, agikore yishingikirije ku mbaraga Imana itanga” (1 Pet. 4:11). Abagize itorero bashobora kuba bahanganye n’ibibazo bitazigera bikemuka, igihe cyose tukiri muri iyi si. Icyo gihe, ujye uzirikana ko “umwungeri mukuru,” ari we Yesu Kristo, ashobora kubafasha kuruta uko wowe wabikora. Ashobora kubafasha muri iki gihe, kandi azabikora no mu isi nshya. Ubwo rero, icyo Yehova asaba abasaza ni ugukunda abagize itorero, bakabitaho kandi ‘bakababera icyitegererezo’ cyangwa urugero rwiza. w23.09 29-30 par. 13-14

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga

Yehova azi ko ibyo abanyabwenge batekereza ari iby’ubusa.​—1 Kor. 3:20.

Tugomba kwirinda imitekerereze y’abantu bo muri iy’isi. Iyo twigana imitekerereze y’abantu nk’abo, dushobora gushiduka natwe twanze Yehova n’amategeko ye (1 Kor. 3:19). Akenshi “ubwenge bw’iyi si” butuma abantu batumvira Imana. Hari Abakristo bo mu mujyi wa Perugamo na Tuwatira, bari baratangiye kwigana abantu bo muri iyo mijyi bari abasambanyi, kandi bagasenga n’ibigirwamana. Yesu yabagiriye inama adaciye ku ruhande, kubera ko bihanganiraga ubusambanyi (Ibyah. 2:14, 20). Muri iki gihe na bwo, dukikijwe n’abantu bafite ibitekerezo bibi, bishobora kutuyobya. Urugero, abagize umuryango wacu hamwe n’abandi bantu tuziranye, bashobora kutwumvisha ko dukabya gukurikiza amategeko ya Yehova, kandi ko tuyarenzeho nta cyo byaba bitwaye. Bashobora kutubwira ko twakwikorera ibyo twishakiye, kandi ko amahame yo muri Bibiliya atagihuje n’igihe. Rimwe na rimwe, dushobora gutekereza ko Yehova yaduhaye amabwiriza adasobanutse neza. Hari n’igihe dushobora kugwa mu mutego wo ‘gutandukira ibyanditswe.’—1 Kor. 4:6. w23.07 16 par. 10-11

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kane, tariki ya 17 Nyakanga

Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.​—Imig. 17:17.

Mariya nyina wa Yesu, yari akeneye umuntu umufasha. Yari agiye gutwita kandi atarashaka umugabo. Ntiyari azi ibyo kurera abana, kandi yari agiye kwita ku mwana wari kuzaba Mesiya. Ngaho tekereza ukuntu byari kumugora gusobanurira Yozefu wari fiyanse we, ukuntu yari atwite kandi atarigeze akora imibonano mpuzabitsina (Luka 1:26-33). Ni iki Mariya yakoze kugira ngo abone imbaraga? Yasabye ko abandi bamufasha. Urugero, yasabye marayika Gaburiyeli kumusobanurira neza ibirebana n’iyo nshingano (Luka 1:34). Nyuma yaho, yakoze urugendo rurerure ajya “mu gihugu cy’imisozi miremire” mu mujyi wa Yuda, agiye gusura mwene wabo witwaga Elizabeti. Elizabeti yashimiye Mariya kandi Yehova aramukoresha, maze abwira Mariya amagambo y’ubuhanuzi ku birebana n’umwana yari atwite. Ayo magambo yamuteye inkunga cyane (Luka 1:39-45). Mariya yavuze ko Yehova “yakoze ibikomeye abikoresheje ukuboko kwe” (Luka 1:46-51). Ubwo rero, Yehova yakoresheje Gaburiyeli na Elizabeti, kugira ngo batere Mariya inkunga. w23.10 14-15 par. 10-12

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze